samedi 19 avril 2014

Nasenga ryari ?

Lk6, 12 : muri iyo minsi, yezu ajya  kumusozi  gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. 

Mk1, 35 : bukeye bwaho Yezu abyuka murukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. 

Ni ngombwa gusenga iteka tutarambirwa , Gusenga ubudahwema
             
Lk21, 36 : nimube maso kandi musenge igihe cyose, kugirango muzabone intege zo                   guhunga ibyo byose bizaza, no kugirango muzashobore gutunguka imbere y’ umwana w’ umuntu.

Lk18,1 ; umugani w’ umucamanza n’ umupfakazi........

Eph 6,18: igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza kuburyo bwose mubwirijwe na roho ; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe.
 
Ni byiza kugira igihe cyihariye cyo guhura n’Imana kandi ukaba n' indahemuka kuri icyo gihe wahaye Imana. 

ubudahemuka ni ngombwa mu gusenga kwacu kuko idufasha gukomera kukanya twahariye Imana.

umuntu yagombye kugira igihe kihariye n' Imana ye 
urugero: umuhire pape Yohani pawulo wa 2 yasenga byumwihariko kuwa kabiri.
 
dushobora no kubana n’Imana twifashishije udusengesho duto duto kandi twa burikanya, igihe cyose na hose (mu rugo, kukazi, kui shuri, muri bus, mbere cy nyuma yo kurya, ngiye kuryama…) 

ibyerekeye(byerekeje) ku Mana byose ni isengesho, ushubora gusenga igihe cyose icyingenzi ni uguhura n'Imana.

Ni hehe nasengera ?

Matayo 6, 6 : naho nushaka gusenga ujye winjira  munzu yawe, ukinge maze usenge So uri  ahatagara maze So umenya ibyihishe azabikwiture.

Luka 5, 16 : ariko we akanyuzamo akajya ahiherereye agasenga. 

Luka 6, 12 : muri iyo minsi, Yezu ajya  ku musozi  gusenga, ijoro arikesha asenga Imana.

Ni byiza gusengera ahantu hadatuma urangara ukirinda icyakurangaza icyo ari cyo cyose.

Hari ahantu henshi kandi heza hadufasha  gusenga neza dutuje:

Mu kiliziya ni ahantu heza dushobora gusanga umutuzo (ubucece).

Ushobora no gukora akaguni mu cyumba cyawe, ugashyiramo bibiliya, amashusho matagatifu, bougie, agatapi… kuburyo aho hantu hagushyira mu byuyumvo byo gusenga. 

 ushobora gukora umwiherero 

 ushobora no gukora urugendo rutagatifu.

wasengera ahantu hose icy' ingenzi n’umutima werekeye Ijuru.

mardi 15 avril 2014

isengesho n' iki?

Muri Gatigisimu bavugako  gusenga ari  ukuganira n’ Imana nkuko umubyeyi aganira n’ umwana we.

Dushobora kumva isengesho icyo aricyo twifashishije ingero zimwe na zimwe z’abatagatifu urugero:

Mutagatifu Therese wa Avila: Isengesho ni igikorwa cy’urukundo, Ni ikiganiro cy’urukundo, aho umuntu aganira n’Imana bonyine, Isengesho ni igihe cy’ubucece, ni uko guhuza umutima wawe n’Imana  ni uwo mushyikirano wihariye umuntu agirana n’Imana imukunda, Gusenga ni ukugendana na Yezu.

Mutagatifu Thereza w’Umwana Yezu : Isengesho ni ugusubiza ubutumire bw’ Imana , Isengesho ni uguhuza umutima wacu n’Imana, gusenga ni ugukunda Imana.

Mutagatifu JMV (Cure d’Arc) : Isengesho ni igihe gituje cy’ubucuti n’Imana. isengesho ni igihe cy'umwihariko n' ubucuti bwimbitse n'Imana  aho ntega amatwi Nyagasani  maze nkamwiha wese.

Pape Benoit 16 : niba kuba umuntu bisobanura kugira umushyikirano Imana, bisobanura ko tugomba kubaho tugirana ikiganiro n’Imana.

Gusenga ni ugukingura ijuru .