Lk6, 12 :
muri iyo minsi, yezu ajya kumusozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana.
Mk1, 35 :
bukeye bwaho Yezu abyuka murukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko
arasenga.
Ni ngombwa
gusenga iteka tutarambirwa , Gusenga ubudahwema
Lk21, 36 :
nimube maso kandi musenge igihe cyose, kugirango muzabone intege zo guhunga ibyo byose bizaza,
no kugirango muzashobore gutunguka imbere y’ umwana w’ umuntu.
Lk18,1 ;
umugani w’ umucamanza n’ umupfakazi........
Eph 6,18:
igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza kuburyo bwose mubwirijwe na
roho ; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe.
Ni byiza
kugira igihe cyihariye cyo guhura n’Imana kandi ukaba n' indahemuka kuri icyo
gihe wahaye Imana.
ubudahemuka
ni ngombwa mu gusenga kwacu kuko idufasha gukomera kukanya twahariye Imana.
umuntu
yagombye kugira igihe kihariye n' Imana ye
urugero: umuhire pape Yohani pawulo wa 2 yasenga byumwihariko kuwa kabiri.
dushobora no
kubana n’Imana twifashishije udusengesho duto duto kandi twa burikanya, igihe
cyose na hose (mu rugo, kukazi, kui shuri, muri bus, mbere cy nyuma yo kurya,
ngiye kuryama…)
ibyerekeye(byerekeje) ku Mana byose ni isengesho, ushubora gusenga
igihe cyose icyingenzi ni uguhura n'Imana.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire