Luka 5, 16 : ariko we akanyuzamo akajya ahiherereye agasenga.
Luka 6, 12 : muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana.
Ni byiza gusengera ahantu hadatuma urangara ukirinda icyakurangaza icyo ari cyo cyose.
Hari ahantu henshi kandi heza hadufasha gusenga neza dutuje:
Mu kiliziya ni ahantu heza dushobora gusanga umutuzo (ubucece).
Ushobora no gukora akaguni mu cyumba cyawe, ugashyiramo bibiliya, amashusho matagatifu, bougie, agatapi… kuburyo aho hantu hagushyira mu byuyumvo byo gusenga.
ushobora gukora umwiherero
ushobora no gukora urugendo rutagatifu.
wasengera ahantu hose icy' ingenzi n’umutima werekeye Ijuru.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire