Dushobora kumva isengesho icyo aricyo twifashishije ingero zimwe na zimwe z’abatagatifu urugero:
Mutagatifu Therese wa Avila: Isengesho ni igikorwa cy’urukundo, Ni ikiganiro cy’urukundo, aho umuntu aganira n’Imana bonyine, Isengesho ni igihe cy’ubucece, ni uko guhuza umutima wawe n’Imana ni uwo mushyikirano wihariye umuntu agirana n’Imana imukunda, Gusenga ni ukugendana na Yezu.
Mutagatifu Thereza w’Umwana Yezu : Isengesho ni ugusubiza ubutumire bw’ Imana , Isengesho ni uguhuza umutima wacu n’Imana, gusenga ni ugukunda Imana.
Mutagatifu JMV (Cure d’Arc) : Isengesho ni igihe gituje cy’ubucuti n’Imana. isengesho ni igihe cy'umwihariko n' ubucuti bwimbitse n'Imana aho ntega amatwi Nyagasani maze nkamwiha wese.
Pape Benoit 16 : niba kuba umuntu bisobanura kugira umushyikirano Imana, bisobanura ko tugomba kubaho tugirana ikiganiro n’Imana.
Gusenga ni ugukingura ijuru .
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire